Mu isura nshya APR FC irimo abanyamahanga yakoze myitozo (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.

Thaddeo Lwanga na we yishimiwe n
Thaddeo Lwanga na we yishimiwe n’abafana ba APR FC

Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa kumi nimwe, abafana bemerewe kwinjira bakayireba ku buntu. Mbere y’uko iyi saha igera, abakunzi b’iyi kipe bari batangiye kwinjira ari benshi baje kwihera ijisho bwa mbere imyitozo y’ikipe yabo yagaruye abakinnyi b’abanyamahanga, nyuma y’imyaka 11 ikoresha Abanyarwanda gusa. Aba bakunzi bayo bari baje ku bwinshi kurusha n’imwe mu mikino iyi kipe yagiye ikina mu bihe binshize.

Mu bakinnyi bashya bakoze imyitozo harimo umunyezamu Pavelh Ndzila wishimiwe n’abafana ba APR FC, mu mipira yakuragamo mu myitozo yakoze. Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahm, ni undi mukinnyi mushya wakoze imyitozo bigashimisha abafana benshi bari muri stade, dore ko n’imyitozo irangiye abafana bamwuzuyeho baririmba bati "Shaiboub".

Umunyezamu Ishimwe Pierre na we ari mu bakinnyi bakoze imyitozo
Umunyezamu Ishimwe Pierre na we ari mu bakinnyi bakoze imyitozo

Nshimirimana Ismael Pitchou, wavuye muri Kiyovu Sports ni undi mukinnyi mushya w’umunyamahanga, wagaragaye muri iyi myitozo aho na we yishimiwe cyane n’abafana, kugeza ubwo nyuma y’imyitozo bamuteruye. Umugande Thaddeo Lwanga na we yishimiwe mu myitozo y’uyu munsi.

Rutahizamu usatira aciye ku ruhande, Umunya-Cameroon Joseph Apam Assongue, na we yitabiriye imyitozo yo kuri uyu munsi. Aba bakinnyi bashya biyongeraho Umunyarwanda Danny Ndikumana na we APR FC yaguze uyu mwaka, imukuye muri Rukinzo FC yo mu Burundi.

Niyomugabo Claude yarakize akaba yaratangiye imyitozo
Niyomugabo Claude yarakize akaba yaratangiye imyitozo

Aba bakinnyi bashya bose biyongeraho abari basanzwe muri APR FC barimo umunyezamu Ishimwe Pierre, Ndayishimiye Dieudonné, Fitina Omborenga, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyibizi Ramadhan, Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Buregeya Prince, Nsengiyumva Irshad (wakoze imyitozo wenyine hanze y’ikibuga kubera imvune) ndetse n’abandi batandukanye.

Bamwe mu bakinnyi batakoze imyitozo barimo abanyamahanga babiri aribo Umunya-Nigeria rutahizamu Victor Mbaoma ndetse na myugariro w’Umunya-Cameroon Salomon Charles Bienvenue, mu gihe mu Banyarwanda batakoze barimo myugariro Niyigena Clement ndetse n’abandi bivugwa ko bazava muri iyi kipe barimo Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet, Mugunga Yves n’abandi.

Umugande Thaddeo Lwanga asohoka mu kibuga we n
Umugande Thaddeo Lwanga asohoka mu kibuga we n’umunyezamu Pavelh Ndzila
Nshirimirimana Ismael Pitchou mu myitozo ya APR FC yabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Nshirimirimana Ismael Pitchou mu myitozo ya APR FC yabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Nsengiyumva Irshad uheruka kongera amasezerano muri APR FC ntabwo yakoranye n
Nsengiyumva Irshad uheruka kongera amasezerano muri APR FC ntabwo yakoranye n’abandi imyitozo kubera imvune ahubwo yakoreye hanze wenyine
Ubwo abafana bateruraga Nshimirimana Ismael Pitchou
Ubwo abafana bateruraga Nshimirimana Ismael Pitchou

Abafana bari bishimiye ikipe yabo